- Mutagatifu Agustini ati ” uririmbye neza aba asenze kabiri”. “MURI UNO MWAKA WA 2012 UHORAHO AZABUZURIZE IMIGAMBI UKO BIKWIYE”.
-

CHORALE
Murakaza neza murisanga ku rubuga rw’ agateganyo rwa internet rwa Chorale Christus Regnat
Ibihe byiza iwacu!!!!!!!!.
Umuryango CHORALE CHRISTUS REGNAT washinzwe kuva mu mpera z’umwaka wa 2005 ugamije:
- Gusingiza Imana.
- Gufasha abakiristu gusenga neza babifashijwemo n’indirimbo mu gikorwa rusange(Liturgie) cya Missa ntagatifu.
- Gususurutsa abantu hakoreshejwe indirimbo mu yindi Mihango ihesha Imana icyubahiro ariko kandi yemewe muri Kiliziya Gatolika Ntagatifu.
Ingabire y’Ukwemera, Ukwizera n’Urukundo(U-U-U) nibyo nkingi z’inkuta zifashe Christus Regnat .
- Mutagatifu Agustini ati:“Imana yaturemye tutayifashije kandi tutanabigizemo uruhare ariko kuzagira iherezo ryiza tugomba kubigiramo uruhare”.
- Nyagasani YEZU ati: “icyo bazabamenyeraho ko muri abanjye ni uko muzaba MUKUNDANA”.